Umugabo witwa Shingiro Charles yatemye umugore we n’abaturanyi bagerageje gutabara, umwana w’amezi umunani ahasiga ubuzima; kuri ubu uyu mugabo ari kwa muganga aho avurwa ibikomere yagize bitewe n’intambara yarwanye n’abaturanyi bamubuza gukora ayo mahano.
Amakuru dukesha Ndayisaba Francois, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi avuga ko uyu Shingiro wo mu Kagari ka Ryaruhanga ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 4 Kanama yatemye umugore we mu mutwe amuziza kutabyara, kuri ubu akaba arembye cyane.
Shingiro amaze kumutema mu mutwe no ku rushyi rw’akaboko, ngo umugore yahungiye ku muturanyi noneho undi amukurikirayo ngo amunogonore.
Ngo Shingiro akigera mu marembo y’umuturanyi we yahasanze abana babiri bakinaga, ahita abatemagura. Umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka irindwi yatemwe uruti rw’umugongo naho undi w’amezi umunani acibwa ukuguru n’ukuboko.
Nk’uko IGIHE imaze kubimenyeshwa na Ndayisaba, uyu mwana w’amezi umunani yapfuye ahagana saa moya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi, aho bageragezaga kumurokora.
Umuyobozi w’Umurenge yatangarije IGIHE ko ubu Shingiro Charles wakoze ayo mahano yatawe muri yombi gusa akaba ari ku bitaro bya Mugonero aho ari kuvurirwa kuko yagerageje kurwana n’abaturage ashaka kubatema mu gihe bamufataga agakomereka, akaba arinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO