Mbarushimana w’imyaka 33 y’amavuko yari aturanye na Nyina Mukaremera Margarithe w’imyaka 71 y’amavuko, mu kagari ka Kamusanganya.
Tariki ya 6 Kanama 2015, Mbarushimana w’imyaka 33 yari yiriwe asangira inzoga na Nyina Mukaremera Margarithe w’imyaka 71, batashye bakomeza gusangirira mu rugo rw’uwo mukecuru.
Nyuma mu masaha y’ijoro bageze aho uwo ugabo abaza uwo mukecuru aho umuvure bari batunze uri, umukecuru amubwira ko yawugurishije undi ahita atangira kumukubita.
Nyirangoboka Clementine, Umugore wa Mbarushimana, yatangarije IGIHE ko umugabo we yakubise nyina icupa mu mutwe.
Yagize ati “Yamubajije aho umuvure uri, mabukwe amubwira ari uwe adakwiye kuwumubaza, kandi ko yawugurishije, ni uko umugabo wanjye ahita amukubita urushyi, undi aradandabirana, ahita umukubita n’icupa yari arimo kunyweramo inzoga. Ariko yabitewe n’uko yari yasinze kuko rwose ubusanzwe bakundanaga cyane.”
Nyirangoboka yakomeje avuga ko amaze kubyarana na Mbarushimana imbyaro 4, ahubwo ngo akaba ari we bari bafitanye amakimbirane.
Ati “Ahubwo ni jye yahoraga ahondagura, arenda kunyicisha inkoni. Byose abiterwa n’inzoga kuko iyo atanyoye aba ari muzima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ndandambizi Gedeon, yatangarije IGIHE ko icyatumye uyu mugabo yica nyina kitaramenyekana.
Yagize ati “Amakuru dufite ni uko yamukubise, hanyuma akagwa mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Kibuye. Ariko icyatumye amukubita mu by’ukuri ntikiramenyekana.”
Yakomeje avuga ko Mbarushimana Leonidasi, yahise aburirwa irengero, mu gihe abo mu muryango bavuga ko ashobora kuba yacikiye i Kigali, kuko yigeze kujya aza kuhashaka akazi.
Kugeza ubu ngo inzego z’ibanze ziyambaje Polisi, na yo ikomeza iperereza inashakisha irengero rya Mbarushimana ngo aryozwe icyaha cy’ubwicamubyeyi.
Mbarushimana aramutse ahamwe n’icyaha cy’Ubwicamubyeyi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 141 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
emma@igihe



















TANGA IGITEKEREZO