Nyuma yo gutemwa nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ariko bamugezayo yamaze kwitaba Imana.
Abaturage, inzego z’ibanze na Polisi bahise batangira gushakisha ukekwaho gutema Habimana aza gufatwa kuko ubwo yarangizaga icyo gikorwa, yahise yiruka.
Umwe mu baturage wageze aho ibi byabereye yavuze ko ukekwaho ubu bugizi bwa nabi yaturukanye mu isoko na Habimana amwirukankana.
Ati "Byabaye mu gitondo, baturukanye ku isoko rya Bupfune amwirukankana. Ageze ahari abantu aratabaza, ahagarara azi ko bagiye kuza kumutabara, undi yamugezeho ahita amutema mu mutwe kabiri. Uwamutemye yahise acika ariko aza gufatwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yavuze ko byatewe n’amakimbirane yo mu muryango kuko nyakwigendera yashinjwaga gusambanya umugore w’abandi.
Ati "Nibyo koko Habimana bamwishe bamutemye bikomeye mu mutwe no ku gikanu. Bapfuye ubusambanyi, aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba uwakoze aya mahano yaracyuye umugore w’abandi akaba aribyo bapfaga.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!