Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Ngoma mu Kagari ka Nyamushishi n’ubundi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mudacumura Aphrodis, yemeje aya makuru avuga ko umugore yishyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Ati ’’Byabaye mu ijoro ryakeye, uwo mugabo yari afite inshoreke basanzwe bakururukana n’uko umugore aza afite umuhoro barawumwaka, amutera ibuye hafi n’ugutwi yikubita hasi abamusanze aryamye mu nzira nibo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana k’umubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa muganga, yahise ashiramo umwuka.”
Mudacumura yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’aho bigaragaye bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo bafashwe kuyakemura.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko ubwicanyi buturutse ku bushake nk’ubu, iyo uregwa abihamijwe n’urukiko, afungwa burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!