Uyu mugore yari yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka, azira guha umwana we ibihano biremereye, icyo gihe yashinjwe kumurumisha amenyo ye akababaza uyu mwana w’imyaka 12 gusa.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, uyu mugore yaje kuva muri gereza asubira mu muryango, gusa ejo bundi yongeye kuruma umwana we mu mugongo, aho uyu mwana afite ibikomere bitatu byatewe n’icyo gikorwa cy’umubyeyi we.
Uyu mwana yabwiye IGIHE ko nyima amuruma bitewe no gutaha yasinze, akamukubita cyane ndetse akanamukorera ibindi bikorwa bibabaza umubiri.
Uyu mubyeyi yavuze ko impamvu ahanisha umwana we ibihano biremereye, “Ari uko akunda kuzerera hirya no hino ndetse hari ubwo adataha mu rugo, akarara mu gasozi.”
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuze ko uyu mwana “Agenda iyo nyina yatashye yasinze, ameze nk’ubana n’ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko akaba agiye kugikurikirana, agira ababyeyi inama yo “Kubaha abana babo, bakirinda ubusinzi kuko bushobora kuba intandaro yo guhohotera umwana n’undi muntu, kandi ibyo amategeko arabihanira. Abana ntibakwiye gukubitwa, ntibakwiye kwimwa uburenganzira bwabo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!