00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umukobwa yahiriye mu nzu yitaba Imana, birakekwa ko yatwitswe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 3 July 2018 saa 02:06
Yasuwe :

Umukobwa witwa Uwimana Claudine wari utuye mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi, yahiriye mu nzu arakongoka ubwo inzu yari acumbitsemo yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Uwimana Phanuel, yemeje aya makuru ariko avuga ko hari gukorwa iperereza ku buryo byagenze.

Yagize ati “Uyu mukobwa yahiriye mu nzu, sinavuga ko bamutwise cyangwa yitwitse kuko bikiri mu iperereza. Byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro, hanyuma abaturage baratabaza, turatabara hamwe n’Ingabo na Polisi. Twagerageje kuzimya birangira nka saa tanu dusanga nyakwigendera yamaze kwitaba Imana.”

Yavuze ko uyu mukobwa yibanaga mu nzu wenyine ndetse yafungaga n’ingufuri, bihuriranye n’uburyo umuriro ngo wari mwinshi kandi waturutse mu cyumba yararagamo, byagoranye kwica urugi maze abatabazi bamugeraho yamaze gushiramo umwuka.

Uwimana yavuze ko bahawe amakuru ko nta muntu bari bafitanye ikibazo, gusa nyir’inzu yaje gushinja musaza we ko ariwe wabikoze, ubu akaba afunzwe mu rwego rw’iperereza.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha ruracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane imvano y’iyi nkongi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages