00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi : Umukozi mu Kagari yirukanwe ku kazi, abaturage bamukuyeho icyizere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 July 2013 saa 08:50
Yasuwe :

Umukozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Twumba ho mu karere ka Karongi yirukanwe mu kazi nyuma yo kutubahiriza inshingano yahawe no guhamwa n’amakosa atandukanye.
Uyu muyobozi utatangarijwe amazina, yasezerewe ku kazi nyuma yo gushinjwa n’abaturage ko ntacyo abamariye ndetse no kugaragaraho kunyereza amwe mu mafaranga acibwa abaturage nyuma yo kutubahiriza ibisabwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Kayumba Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagize ati “Twagerageje (…)

Umukozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Twumba ho mu karere ka Karongi yirukanwe mu kazi nyuma yo kutubahiriza inshingano yahawe no guhamwa n’amakosa atandukanye.

Uyu muyobozi utatangarijwe amazina, yasezerewe ku kazi nyuma yo gushinjwa n’abaturage ko ntacyo abamariye ndetse no kugaragaraho kunyereza amwe mu mafaranga acibwa abaturage nyuma yo kutubahiriza ibisabwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Kayumba Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagize ati “Twagerageje kumugoragoza kenshi ariko aranga arananirana, yagaragaje imikoranire mibi n’abaturage nk’umuyobozi ushinzwe iterambere igihugu gishingiraho cyiteza imbere, rikazamura n’abaturage ntacyo yakoze.”

Kayumba yakomeje avuga ko mu nama ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abatuye aka kagari bongeye gushimangira ko uyu muyobozi nta gahunda n’imwe abakangurira mu zo Leta yimirije imbere. Ibi ngo byatumaga abagwa gitumo mu kubahiriza izi gahunda nyamara ntazo yigeze abasobanurira ku gihe.

Uretse kudakora akazi ke uko bisabwa kandi, uyu muyobozi ngo yarangwaga no kudakemura ibibazo bitandukanye by’abaturage. Ibi bikaniyongera ku ikosa yakoze ryo guca amafanga abaturage bari baragiye inka ku musozi yarangiza akayishyirira ku mufuka we. Ibi byose ngo byatumye abaturage bamutera icyizere.

Nyuma y’uko yasabwe kwisobanura kenshi kuri aya makosa yavugwagaho ariko agatanga ibisobanuro bitahuye n’ukuri, uyu muyobozi yamaze kwirukanwa muri iki cyumweru n’ubuyobozi bw’akarere aho Inama Njyanama ishyira aba bayobozi mu myanya izasuzuma ukuri ku iyirukanwa ry’uyu muyobozi.

Si uyu muyobozi wenyine wirukanwe kuko n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize aka karere wigeze kuvugwaho ibibazo byo gukubita abaturage yirukanwe mu bihe byashize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages