Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w’umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be.
Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw’uyu mugabo.
Abaturage bavuga ko nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. RIB yataye muri yombi abantu umunani basangiye na nyakwigendera bakanatahana na we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.
Ati “Abaturage turabasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, ikindi twabasabye ko bagabanya amakimbirane bafitanye kugira ngo bitazajya bikurura imfu zimwe na zimwe. Icyagaragara nk’ikibazo abaturage bafitanye bajye bakibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura.”
Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko kwikorera imizigo, asize umugore n’abana batatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!