00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umurambo w’umusore wagaragaye mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 February 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu kiyaga cya Kivu, habonetse umurambo w’umusore witwa Innocent Museveni.

Uyu murambo wabonywe n’abarobyi saa mbili z’igitondo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE ko uyu musore avuka mu mujyi wa Kigali akaba yabaga mu mujyi wa Kibuye ku mpamvu z’akazi kuko yakoreraga sosiyete ikora imihanda.

Inshuti za Museveni zivuga ko zimuheruka tariki 16 Gashyantare 2022 ari muzima. Yabonetse hashize iminsi itatu batangiye kumushakisha.

Ntibiramenyekana niba yarishwe akajugunywa mu Kivu cyangwa niba yariyahuye, gusa hari amakuru avuga ko mbere y’uko abura hari abasore bashwaniye mu kabari.

Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyateye urupfu rwe.

Mu kiyaga cya Kivu niho umurambo w'uyu musore wagaragaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages