Uyu murambo wabonywe n’abarobyi saa mbili z’igitondo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE ko uyu musore avuka mu mujyi wa Kigali akaba yabaga mu mujyi wa Kibuye ku mpamvu z’akazi kuko yakoreraga sosiyete ikora imihanda.
Inshuti za Museveni zivuga ko zimuheruka tariki 16 Gashyantare 2022 ari muzima. Yabonetse hashize iminsi itatu batangiye kumushakisha.
Ntibiramenyekana niba yarishwe akajugunywa mu Kivu cyangwa niba yariyahuye, gusa hari amakuru avuga ko mbere y’uko abura hari abasore bashwaniye mu kabari.
Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyateye urupfu rwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!