Urugo uyu musore yakubitiwemo rwari urwa kabiri yari agiye kwibamo mu ijoro rimwe, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard.
Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa Mbere yagiye kwiba mu rugo rwa mbere, avuyeyo ajya kwiba mu rugo rwa kabiri ari naho yafatiwe. Nyuma yo gufatwa yagerageje kurwanya abaturage bamufashe ari nabyo byamuviriyemo gukomereka.”
Uyu musore yajyanywe kwa muganga na Polisi yari ije gutabara, ariko aza kugwa mu bitaro. Bivugwa ko yari amaze kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amasafuriya n’ibase.
Gitifu Nkusi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no kujya bitabaza inzego z’umutekano mu gihe bagize ibibazo bibahungabanyiriza umutekano.
Ati “Turasaba abaturage ko bajya bicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe inzego z’umutekano zikabatara aho kwihanira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!