Abatawe muri yombi ni Byiringiro Appolinaire, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Kibuye hamwe na Tuyisabe Floride, ushinzwe amasoko ya Leta muri ibyo bitaro.
Bakurikiranyweho ibyaha byagaragaye mu igenzura ryakozwe ku mitangire y’amasoko ya Leta n’imikoreshereze y’umutungo kuva mu 2011 kugeza mu 2015.
Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangarije Radio 10 na TV10 ko ibyo byaha byatahuwe n’Ubugenzacyaha bw’urwo rwego, nyuma y’amakuru rwari rufite ku byaha bya ruswa no ku bindi byerekeranye no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bitaro bya Kibuye.
N’ubwo abo bakozi ari bo bamaze gufatwa ndetse bakanashyikirizwa Ubushinjacyaha ngo babazwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2015, hashobora kugira n’abandi bafatwa kubera ibyo byaha dore ko iperereza rigikomeje nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi akomeza abivuga.
Mu byaha bakurikiranyweho, harimo kunyereza lisansi y’ibitaro, ndetse no guhimba inyandiko mu mitangire y’amasoko ya Leta, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’amafaranga yanyerejwe, kuko iperereza rigikomeje.
Ingingo ya 611 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko Iyo guhimba inyandiko byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igifungo kiba kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).



















TANGA IGITEKEREZO