Bamuhaye inka y’ishimwe ifite agaciro ka 250,000 Frw kandi ihaka, bamuhingiye ahangana na metero kare 100, bamwubakiye ikiraro yashyizemo iyo nka, bamusigiye ishwagara mu nzu, bamusigira n’amarangi ku nzugi no ku madirishya banamwubakira akarima k’igikoni.
NYIRANDUNGUTSE Sifora ubu ufite imyaka 46, muri 1994 ubwo yari agiye gushaka inkwi yabonye umwana w’uruhinja rw’amezi 8 ruri kurira mu gihe se na nyina bari bamaze kwicwa. Yagize impuhwe afata uwo mwana aramuheka atangira kujya amwonsa kandi muri icyo gihe yari umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko.
Yaramwonkeje bigoranye kugeza ubwo amashereka aje. Yaramureze ndetse amujyana no mu ishuri ubu afite imyaka 26. Uyu mwana uwo mubyeyi yamwise Nyinawumuntu Florence ubu ari kwitegura gushinga urugo.
Nyinawumuntu Florence avuga amateka atayazi neza ariko akurikije urukundo amwereka abona ari umubyeyi we kandi na we amukunda by’ukuri.
Ati “Nanjye bambwira ko yanyonkeje, simbizi kuko nari umwana ariko nkurikije impuhwe n’urukundo angirira mbona ari umubyeyi wanjye. Kandi ni Umubyeyi wanjye nkunda, nzakomeza gukunda. Umutima mwiza afite nifurije buri mubyeyi kuwugira’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel yavuze ko igikorwa cyateguwe nyuma y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rwahawe n’ubuhamya bw’uyu murinzi w’Igihango kubera ibikorwa bidasanzwe yakoze.
Ati’’Urubyiruko nyuma yo gusoza amahugurwa ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda bafashe icyemezo cyo gushimira uyu mubyeyi kubera amateka n’ubumuntu afite kubw’igikorwa yakoze cyo kurokora uriya mwana uretse no kumujyana yakomeje kumukiza ibitero bikomeye byakomezaga kumuhiga none ubu ni inkumi, turasaba urubyiruko kumufatiraho ikitegererezo’’
Nyirandungutse Siforo nyuma yo gukuza uriya mwana na we yarashatse, afite umugabo. Batuye mu Kagali ka Nkoto, Umurenge wa Murambi babyaye abandi bana batatu b’abahungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!