00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ushinzwe umutekano yatemaguwe n’abataramenyekana

Yanditswe na

IGIHE.

Kuya 11 May 2014 saa 07:50
Yasuwe :

Kananiye Saleh wari ushinzwe umutekano w’abaturage ari n’umwe mu basanzwe bazwi nka Local Defence, mu Kagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera yasanzwe yatemaguwe n’abataramenyekana ubwo yari ari ku izamu.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abanyerondo basanze Kananiye wari mu kigero cy’imyaka 43 y’amavuko yatemaguwe kandi yanashizemo umwuka mu ijoro ryo ku wa9 Gicurasi 2014.
Muri iri joro bivugwa ko yari ku kazi k’izamu aho yarariraga ibikoresho ku bubiko bw’ibikoresho byubaka umudugudu (…)

Kananiye Saleh wari ushinzwe umutekano w’abaturage ari n’umwe mu basanzwe bazwi nka Local Defence, mu Kagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera yasanzwe yatemaguwe n’abataramenyekana ubwo yari ari ku izamu.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abanyerondo basanze Kananiye wari mu kigero cy’imyaka 43 y’amavuko yatemaguwe kandi yanashizemo umwuka mu ijoro ryo ku wa9 Gicurasi 2014.

Muri iri joro bivugwa ko yari ku kazi k’izamu aho yarariraga ibikoresho ku bubiko bw’ibikoresho byubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Bunyampungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel,yatangarije IGIHE ko mbere y’uko atemagurwa yari kumwe n’abandi bagabo batatu b’inshuti ze bari baje kumuganiriza ku buryo bamaranye nawe umwanya banasangira.

Mutuyimana yagize ati ”Mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Gicurasi, ahagana mu ma saa yine za nijoro, nibwo Kananira bakundaga kwita Simiyoni, yari kumwe n’abagabo batatu b’inshuti ze bataramye aho yararaga izamu, hanyuma umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Habimana Emmanuel aramuhamagara amubwira ngo naze agure umuhoro”.

Yakomeje agira ati “Abo bari kumwe ni bo batubwiye ko yamuhamagaye amubwira ngo naze agure umuhoro. Birashoboka wenda ko yari yaramusabye kuwumushakira ntawe ubizi, ntituzi icyo yashakiraga uwo muhoro. Abo bari kumwe baheruka azamuka yitabye ntibamenye ibyakurikiyeho”.

Mutuyimana yongeyeho ko abo bagabo basangiraga bavuze ko Simiyoni yahise ahagaruka akabasiga aho ngaho agiye kureba uwo musore Habimana yari yarananiranye, akora ibikorwa by’urugomo bitandukanye”.

Bivugwa ko abari ku irondo risanzwe ari bo baje kubona umurambo wa Kananira mu muhanda, ubwo bari kumwe n’Umuyobozi w’Akagari ka Bubazi wagenzuraga uko igikorwa cy’irondo kirimo kugenda, bahita babimenyesha izindi nzego.

Mutuyimana akomeza avuga ko Habimana Emmanuel wahamagaye Kananira yahise atabwa muri yombi iperereza naryo rikaba rikomeje. Umurambo wa Kananira ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kibuye, gukorerwa isuzumwa.

Mutuyimana yagize n’ubutumwa ageza ku buturage, abasaba kurushaho kwicungira umutekano no gukaza irondo nk’uko bikwiye, mu gihe babona ufite imyitwarire mibi bakabimenyesha ubuyobozi bubegereye hakiri kare agakurikiranwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages