Mu makuru twabagejejeho ejo y’umurambo w’umusore wagaragaye mu mugezi wa Musogoro hagati mu mitumba, nyuma yo kuvanwamo basanze umutwe watobaguwe inshuro nyinshi n’ibisongo n’imitarimba (Fer à beton).
Mu itohoza ryakozwe na IGIHE, twasanze uyu musore yitwa Munyambabazi François, ufite imyaka isaga mirongo itatu y’amavuko, bitandukanye n’iyo bamukekeraga umurambo we ukiri mu mazi. Nyakwigendera Munyambabazi François akomoka mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Rubona, umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.
Mu gihe abari baganiriye na IGIHE ejo hashize bagiye bahindura amakuru uko amasaha yicumaga, amakuru ya mbere mu rukerera yavugaga umurambo uziritse ku mutumba, abandi baza kuvuga ko ahubwo ari umurambo wahagamye mu mitumba. Andi makuru yasobanuraga ukuntu agapira yari yambaye kaziritse mu ijosi nk’uwakunigishijwe, ariko bamwe mu bahageze na none bakavuga ko ako gapira gashobora kuba kazamuwe n’umuvumba w’amazi, amabuye n’icyondo bivanze n’isayo y’umugezi.
Mu gihe Niyibigira Boniface, umuzamu w’ibikoresho byubakishwa urutindo umurambo wari wahagamyemo, ari nawe wamubonye bwa mbere yadutangarije ko yasaga n’ufite ibimenyetso by’uwishwe, naho Niyigaba Beralmin ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rubengera we yatubwiye ko umuntu yishwe n’amazi yamutembanye, kuko ngo uyu mugezi ugira umuvumba ukaze mu gihe cy’imvura.
Nyuma y’aho Polisi n’Ingabo bahagereye, umurambo waje gukurwa mu mazi aho wari wahagamye mu mitumba, wahise uvirirana cyane mu mutwe, bitewe n’uko uyu mugabo yari yateraguwe ibyuma birebire, birimo ibisongo n’imitarimba, nk’uko twabitangarijwe n’abawubonye ukirohorwa, kandi bakavuga ko umurambo wari ukiri mushya, utamaze iminsi. Ibi kandi byigaragaza ku mafoto dufite yafashwe akirohorwa (Tutagaragaza ku rubuga kubw’ubukana bwayo)
Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kibuye mu gihe Polisi yari ikomeje iperereza, dore ko hari hamaze no kumenywa bamwe mu bo bari kumwe ku mugoroba ubanziriza urupfu rwe.
Ku bijyanye no kwicwa kwa Munyambazi François agatabwa mu mugezi, inshuro zose twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba, ntibyadushobokeye.



















TANGA IGITEKEREZO