Byabereye mu Mudugudu wa Bupfune Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura ku wa 14 Nyakanga 2026.
Saa 8:40 z’umugoroba nibwo umwana w’umugore wa nyakwigendera yabwiye ubuyobozi ko umugabo wa nyina akuyemo imyenda yijugunya mu Kiyaga cya Kivu ntiyagaruka.
Mbere y’uko nyakwigendera ajya mu mazi yatashye yasinze atongana n’umugore we babana bitemewe n’amategeko witwa Nyiransekanabo Esther w’imyaka 32.
Umugabo yanze koga amazi bamuteguriye abwira umugore ko afite amavunane agiye kogera ku Kivu kiri nko metero 500 uvuye aho batuye, ahita afata isabuni ayishyira mu gikapu.
Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko nyakwigendera n’umugore bari basanzwe babanye mu makimbirane ashingiye ku businzi bwa bombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE ko umurambo polisi yawukuye mu mazi 8:00 z’igitondo cyo ku wa Gatatu ujyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyikirizwa umuryango ngo ushyingurwe.
Ati "Turasaba abaturage kwirinda kogera mu Kiyaga cya Kivu batambaye ijire ibarinda kurohama, no kwirinda kogera ahatarabugenewe hari umukozi ushinzwe kwigisha koga. By’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko turasaba ababyeyi kubuza abana kujya ku kiyaga cya Kivu batari kumwe n’umuntu mukuru".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!