Kasha isanzwe ifite intego yo guteza imbere ubuzima bwiza, yeretse abagore bagira akazi kenshi ko bashobora kwishakamo umwanya muto bagakora imyitozo ngororamubiri yabafasha guhangana n'umunaniro ukabije.
Ni imyitozo izwi nka 'Yoga' idasaba ibintu byinshi ariko ifasha kuzana ibyishimo no kumererwa neza kandi umubiri ukaruhuka. Ijyanye no guhumeka, gutuza mu ntekerezo no gutwara umubiri mu byerekezo bitandukanye mu buryo budakoresheje imbaraga nyinshi.
Ibyo ngo bituma amaraso atembera neza mu mubiri bigatuma nubwo umuntu aba afite akazi kenshi abasha kuruhuka kandi ntahorane umunaniro ukabije.
Impuguke muri Yoga, Yogesh Gaur, wakoresheje imyitozo abagore bahujwe na Kasha, yavuze ko abantu bahuze muri iyi minsi ariko ko batazirikana ko ibice byose by'umubiri bikeneye kuruhuka ari yo mpamvu bamwe bahorana umunaniro ukabije.
Ati “Niba amaso amara igihe kinini areba muri mudasobwa cyangwa muri telephone, zirikana ko na yo akwiye kuruhuka."
Yavuze ko umuntu akeneye guha umubiri umwanya wo kuruhuka kuko bituma no mu mutwe uruhuka.
Umuyobozi wa Kasha, Aissetou Sanogo, yabwiye IGIHE ko Kasha yateguye icyo gikorwa ifatanyije n’umuryango uhuza abagore bakora mu nzego za leta, izigenga n’abikorera ’Career Women’s Network Kigali’ bagamije kwereka abagore bahorana akazi kenshi ko bashobora kwishakamo umwanya bakita ku buzima bwabo.
Ati “Ni abagore usanga bafite akazi kenshi kabahugije icyumweru cyose bakwiye kwiga uburyo butandukanye bwo kugabanya umunaniro. Imyitozo ngororamubiri rero ni igikorwa cyo gufasha abagore, kwiyitaho no gusigasira ubuzima bwiza, n'uko bakuraho umunaniro."
Muri icyo gikorwa abacyitabiriye bafashijwe kwipimisha umuvuduko w'amaraso, banamurikirwa amavuta atandukanye yabafasha kwiyitaho n'abagize imiryango yabo.
Yoga ni ubwoko bwa siporo ikomoka mu Buhinde igizwe no gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje ituma umuntu agororoka, kugenzura intekerezo, gutuza no guhumeka, ikoreshwa mu kwita ku buzima no kuruhuka.
Kasha ifasha abantu kugura ibikoresho by’isuku no kwita ku buzima bw’imyororokere bwabo bakoresheje ikoranabuhanga kuva mu 2017. Muri rusange ariko ikaba igendera ku ntego yo guharanir ubuzima bwiza.
Kasha kandi yongeye kugarura Poromosiyo ya Black Friday, aho ibiciro yabihananuye ku buryo bishobora kugera no kuri 70%. Iyi poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 25 Ugushyingo ikazageza kuwa 2 Ukuboza 2019, izaba iri ku bikoresho by'abana n'ababyeyi, ibikoresho byo ku mubiri n'umusatsi, ibikoresho byongera ubwiza, ibikoresho by'abari n'abategarugori mu gihe cy'imihango n'ibindi.













Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0