Kayitasire yashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yatangarije IGIHE ko bakiriye ubwegure bwe.
Yagize ati “Nibyo uwo mukozi yandikiye Njyanama y’Akarere ayimenyesha ubwegure bwe. Nta bibazo yari afitanye n’akarere ku buryo twavuga ko ariyo mpamvu yatumye yegura.”
Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yatangaje ko nyuma yo kubona iyi baruwa bagiye guterana bagasuzuma ubwegure bwe. Ati “Ngiye kureba icyo itegeko riteganya hanyuma twicare dusuzume ubwegure bwe.”
Mu ibaruwa ye, Kayitasire yanditse ko ahagaritse akazi mu gihe kitazwi.



















TANGA IGITEKEREZO