00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayitesi Alice yatorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 12 November 2023 saa 12:41
Yasuwe :

Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Gatandatu.

Muri iyi nteko rusange abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu nzego zinyuranye bagaragarijwe ibibazo byugarije iyi Ntara, bakwiriye kugiramo uruhare ngo bikemuke.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, Dr Ngarambe Christian yagaragaje ko mu Ntara y’Amajyepfo hakiri indwara zishingiye ku isuku nke zinaherekezwa n’ingwingira ry’abana kuri ubu riri kuri 33%.

Ibibazo nk’ibi n’ibindi byagaragajwe, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo biyemeje kubihagurukira bahereye ku kubazwa inshingano z’aho bakorera no kwihutira gukemura ibiri mu nshingano zabo.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bikwiye kumanuka mu mudugudu kuko ari ho hari ishingiro ry’umuryango RPF Inkotanyi.

Muri iyi nteko rusange kandi habayemo no gusimbuza imyanya yarimo ibyuho by’abayobozi aho Kayitesi Alice usanzwe ari n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yatorewe kuba Chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi mu Majyepfo.

Nyuma yo gutorwa, yavuze ko agiye kongera ikibatsi mu gukangurira abanyamuryango kwimakaza amahame y’umuryango kuko ngo akenshi usanga kuyateshukaho aribyo bizana imikorere mibi.

Yagize ati “Tugiye kubaka inzego z’umuryango zishoboye kandi tuzanazubakira ubumenyi n’ubushobozi kuko mu by’ukuri biriya bibazo biri hariya hose dukorera cyangwa se tuba, n’ubwo wasanga hatayoborwa n’umunyamuryango,ariko byibuze haba hari abakarebye ibitagenda.”

Iyi nteko rusange yateraniyemo abanyamuryango basaga 700 baturutse mu mirenge 101 igize intara.

Chairperson mushya Kayitesi Alice,asimbuye Vuganeza Aaron wari uri muri izi nshingano kuva muri 2019.

Chairperson mushya wa FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko azashyira imbere kongera kwibutsa abanyamuryango amahame y'umuryango no gukurikiranira hafi ibibazo by'abaturage bahereye mu mizi
Depite Muhongayire Christine atanga igitekerezo muri iyi nama
Muri iyi nteko rusange abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu nzego zinyuranye bagaragarijwe ibikeneye kunozwa
Vuganeza Aaron ucyuye igihe ku nshingano ari kumwe na Kayitesi Alice watowe
Bamwe mu bayobozi bashya batowe ku nzego zitandukanye z'Umuryango
Muri iyi nteko rusange kandi habayemo no gusimbuza imyanya yarimo ibyuho by’abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages