00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abafite ubumuga bw’ingingo barataka kutubakirwa inzira zabagenewe

Yanditswe na

Etienne Besabesa

Kuya 19 September 2014 saa 06:46
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza bavuga ko ba babangamiwe no kuba badateganyirizwa inzira zabagenewe muri zimwe mu nyubako yaba iza leta cyangwa iz’ibigo byigenga; ibi ngo bikaba bibagora kuba bagera kuri izi nyubako mu gihe bifuza kuhagana kugira ngo bahabwe serivisi runaka.
Ku rundi ruhande ariko Handicap International yo ivuga ko yatangiye ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda bose kujya bubaka inzu bagashyiraho inzira (…)

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza bavuga ko ba babangamiwe no kuba badateganyirizwa inzira zabagenewe muri zimwe mu nyubako yaba iza leta cyangwa iz’ibigo byigenga; ibi ngo bikaba bibagora kuba bagera kuri izi nyubako mu gihe bifuza kuhagana kugira ngo bahabwe serivisi runaka.

Ku rundi ruhande ariko Handicap International yo ivuga ko yatangiye ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda bose kujya bubaka inzu bagashyiraho inzira zigenewe abafite ubumuga. Ibi uyu mushinga wabitangaje ubwo watangizaga umushinga mushya wo kongerera ubushobozi abafite ubumuga kugira ngo barusheho kugira uruhare no kwibona mu bikorwa bibagenerwa mu Karere ka kayonza, umushinga uzamara imyaka itatu.

Bangayandusha Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’ Inama y’ Igihugu y’ abafite ubumuga mu Murenge wa Murundi avuga ko usanga kugera ahantu hatandukanye bibagora kubera ko usanga batarateganyirijwe inzira banyuraho bifashishije amagare bagenderamo.

Abafite ubumuga bahawe bimwe mu bikoresho byo kubafasha

Ati “Tujya ku biro bitandukanye yaba ibya leta cyangwa iby’ ibigo byigenga dushaka serivisi zitandukanye tukagorwa no kuhagera kubera ko usanga hari za esikariye cyangwa se za rigore, urumva ko kuhaca twicaye ku igare bitadushobokera“.

Habimana Esdras nawe ufite ubumuga bw’ingingo yunga mu rya mugenzi we avuga ko yaba n’inyubako zirimo kubakwa muri iki gihe usanga birengagiza kubashyiriraho izo nzira zabagenewe.

Yagize ati “Usanga n’abarimo kubaka amazu muri iki gihe birengagiza nkana kudushyiriraho inzira, nko kuri za banki zitandukanye, imirenge SACCO cyangwa ibindi bigo by’imari, ku nyubako z’uturere, imirenge n’utugari; ibi rero ugasanga bitubangamira mu gihe twifuza serivisi runaka“.

Bankundiye Gisele, umukozi wa Handicap International mu mushinga ushinzwe gufasha abafite ubumuga kwibona muri gahunda zibakorerwa uhereye aho baherereye, atangaza ko bateganya kwerekana uburyo inyubako zimwe na zimwe zubatswe mu myaka yo hambere zashyirwaho izi nzira zagenewe abafite ubumuga bityo baborohereze kuba bagera ahantu hose bifuza kugera.

Bahawe bimwe mu bikoresho bifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga

Yagize ati “Turateganya amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga muri aka karere dukangurira abantu bose bari barubatse amazu mu myaka yo hambere ko bahindura bagashyiraho n’ inzira zagenewe abafite ubumuga, ndetse n’abarimo kubaka muri iki gihe bakibuka gushyiraho izo nzira dore ko bitagoye cyane“.

Uwibambe Consolee, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangaza ko bagiye gufatanya n’umushinga Handicap International mu gushishikariza abantu bose gushyiraho izo nzira zagenewe abafite ubumuga nk’ uko babyemererwa n’itegeko ribarengera.

Umushinga Handicap International urateganya kuzafasha abafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye harimo uburezi, imibanire rusange, kwihangira imirimo ndetse no kububakamo ubushobozi, uyu mushinga ukazakorera mu mirenge ine igize Akarere ka Kayonza; Rukara, Murundi, Gahini, Mwiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages