Abagore bakorera mu matsinda aterwa inkunga n’Umuryango Women for Women mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza biyemeje gukorana n’ibigo by’imari nyuma yo gusobanurirwa amahirwe umugore afite yo guhabwa inguzanyo yamufasha kwiteza imbere binyuze mu kigo cya BDF.
Ubwo basurwaga n’abayobozi barimo umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative n’uw’ikigo cya BDF, benshi bahise biyemeza gukorana bya hafi n’ibigo by’imari nyuma yo gusobanurirwa ko bafite amahirwe y’uko ikigo cya BDF gishobora kubishingira kikabatangira ingwate ingana na 75%, ubundi bagahabwa inguzanyo yo kwiteza imbere.
N’ubwo bamwe mu bagore bakorera mu matsinda aterwa inkunga na Women for Women basanzwe bakorana n’ibigo by’imari byiganjemo za Sacco, basaga n’aho batazi ko bafite andi mahirwe yo kugira ikigo nka BDF cyabatangira ingwate bagahabwa inguzanyo zo kwiteza imbere.
Mugorewishyaka ni umwe muri bo, yagize ati "Twatinyaga gukora imishinga kuko nta amikoro ahagije ariko kuba tugaragarijwe aya mahirwe yo kuba ikigo cya BDF gitangira ingwate abantu batekereje imishinga myiza yatuma bahabwa inguzanyo mu bigo by’imari, ubu tugiye kureba uburyo aya mahirwe twayabyaza umusaruro".
Uretse kuba abo bagore basabwe gushishikarira gukorana n’ibigo by’imari, banagiriwe inama yo kwibumbira muri koperative kuko kugeza ubu bagikorera mu matsinda.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu bw’abagore muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Murangira Bosco, yavuze ko kuba abo bagore bakwibumbira mu makoperative bitagoye kuko n’ubundi bagaragaza ubushake bwinshi mu bikorwa by’iterambere, anabizeza ko hari izindi gahunda leta yashyizeho zabafasha kwiteza imbere mu gihe bemeye kwishyira hamwe.
Yagize ati "Aba bagore bafite ubushake bwo kuba bahindura imibereho yabo biteza imbere, leta kandi ifite gahunda yo gufasha abagore kwiga imyuga bagahanga imirimo mishya bakiteza imbere".
Abagore bakorera mu matsinda aterwa inkunga na Women For Women bagera kuri 575, bakorera mu matsinda akora ibintu bitandukanye birimo ubukorikori, ububumbyi n’ubuhinzi bwa kijyambere.



















TANGA IGITEKEREZO