00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abana 249 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 19 July 2014 saa 12:52
Yasuwe :

Abana bavuka mu miryango itishoboye mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza bafashijwe kwishyurirwa mituweli n’Umuryango Moucecore.
Moucecore, ni Umuryango nyarwanda wa gikirisitu uharanira iterambere ryuzuye. Bimwe mu bikorwa ukora harimo kwita ku burenganzira bw’umwana. Kubigeraho ikunze guhugura ababyeyi n’abana ku burengenzira bw’umwana, aho inabafasha mu byo bakeneye.
Abana bo mu Murenge wa Rukara, mu rwego rwo kubafasha ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kurushaho, yabageneye (…)

Abana bavuka mu miryango itishoboye mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza bafashijwe kwishyurirwa mituweli n’Umuryango Moucecore.

Moucecore, ni Umuryango nyarwanda wa gikirisitu uharanira iterambere ryuzuye. Bimwe mu bikorwa ukora harimo kwita ku burenganzira bw’umwana. Kubigeraho ikunze guhugura ababyeyi n’abana ku burengenzira bw’umwana, aho inabafasha mu byo bakeneye.

Abana bo mu Murenge wa Rukara, mu rwego rwo kubafasha ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kurushaho, yabageneye mituweli ku bagera kuri 249, igikorwa cyatangiye ku wa gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2015.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko batangiye gutangirira abana mituweli

Musenyeri Birindabagabo Alexis ,Umuyobozi wa Diyoseze y’Abangilikani ya Gahini akaba n’ Umuvugizi wa Moucecore, yavuze ko bafasha abana bakiri bato bagakurira muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, bagakura aria bantu nyabantu.

Nyamara ngo aba bana ntibigishwa gusa bahabwa n’ubufasha bakenye ni muri urwo rwego. Ati, « Hari abana 249 turimo gutangira mituweli , hari n’ugendera mu kagare dufasha mu bibazo bitandukanye. Igisumba byose tubafasha kwifasha igihugu cy’u Rwanda kizubakwa n’abana b’u Rwanda kandi ibigomba kucyubaka Imana yabidushyiriye mu gihugu cyacu. »

Uwimana Claudette, Umuyobozi wa Moucecore,yavuze ko bafashije aba bana bakomeza umushinga bigeze kuhatangiza wo gukangurira ababyeyi kwita ku burenganzira bw’abana.

Ati, « Nibwo twatekereje kongera imbaraga. Hari abatagira ubushake bwo kwihutira kuvuza abana. » Yanavuze ko uburenganzira bw’abana busigaye bwubahirizwa muri iyi minsi aho usanga mu mashuri abana bitabira kwiga ku kigero kirenze 90%.

Ndimbati Desire, wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere yasabye abana kumvira no kurangwa no guharanira uburenganzira bwabo, banabwibutsa ababyeyi kandi n’ababyeyi bagahagurukira ubwo burenganzira.

Yashimye iyi nkunga ya mituweli kuko ngo ari umubare munini urimo kuzishyurirwa.

Abana batangiwe mituweli

Mu bana batuye muri uyu murenge bafashwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuvanwa ku muhanda, gusubizwa ku ishuri no guhabwa iby’ibanze bakeneye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages