Mu muhango wo gutangiza iserukiramuco ry’ibitabo no gusoma (Book and Reading Festival) Umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero rikuru ry’Igihugu, wari intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’umuco muri uwo muhango, Oleg Olivier Karambizi, , yasabye abana kugira amahitamo meza mu byo basoma.
Yagize ati” Kugira amahitamo meza mu gusoma bituma umunyeshuri atagorwa mu kwiga, ni ngombwa kumenya guhitamo ibyo usoma kuko aribyo bikugira uwo uriwe.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu mu karere ka Kayonza, Sikubwabo Benoit yavuze ko mu baturage hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi babikunde banabikundishe abana babo.
Yagize ati” Twatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi gusoma kuko tuzi ko abaturage bose batumva agaciro kabyo kimwe, binyuze mu masomero rusange atatu akarere ka Kayonza gafite, turabona bizatanga umusaruro kuko tubashishikariza gusoma tunabarangira aho babonera ibitabo basoma.”
Muri uwo muhango, abana bo mu bigo by’Urwunge rw’amashuri rwa Gahini ndetse n’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagaza bagize irushanwa ryo gusoma no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye.
Icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma cyatangiye tariki ya 16 kizarangira tariki ya 20 Gashyantare. Buri ntara ifite akarere katoranijwe gutangirizwamo icyo cyumweru kugira ngo Abanyarwanda bagire umuco wo gusoma kandi bazabirage abana babo.
[email protected]
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste



















TANGA IGITEKEREZO