Abo banyabukorikori bavuze ko kubahuriza hamwe ari igitekerezo cyiza kuko bizeye ko bizabafasha kuba abaguzi babo bamenyera aho bakorera bityo bakajya babagana buri uko babifuje, ariko bakavuga ko iyo nzu imaze imyaka isaga itatu yubakwa ngo hari ibyo itujuje bakabona kuhimukira ari ukwishora mu bihombo bikomeye.
Kayiranga usanzwe akora umwuga w’ububaji mu Mujyi wa Kayonza, yavuze ko atiteguye kuba yakwimukira muri iyo nyubako bitewe n’uko hari ibitaranoga neza, agasaba ubuyobozi kugira ibyo bubanza gukosora kugira ngo babone kuhimukira.
Yagize ati “Mu byukuri abakora ububaji ndetse no gusudira dukenera umuriro mwinshi kandi muri iyi nyubako ntabwo bigeze batekereza ku kuba bakongera umuriro w’amashyarazi, nkanjye aka kanya sinakubwira ngo niteguye kuhimukira kuko byaba ari ukwishora mu bihombo bikomeye”.
Mugenzi we utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko muri ako Karere habarizwa abanyabukorikori benshi ariko ngo hubatswe ibyumba bidahagije.
Uretse kuba aba baturage bavuze ko iyo nyubako hari ibyirengagijwe mu kuyubaka, banemeje ko yatangiye gusenyuka kandi itaratahwa ku mugaragaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Ronard Kiwanuka, yavuze ko inyigo yagiye ikorwa nabi, ariko ko vuba bidatinze ibyo bibazo byose biza gukemurwa.
Ati “Ubwo hubakwaga aka gakiriro twaje kuvumbura ko inyigo y’inyubako yakozwe nabi, kandi hari n’aho byagaragaye ko yatangiye gusenyuka ariko ibyo byose twamaze kubibona, ubu birimo gukosorwa kandi twizeye ko abanyabukorikori bakorera muri aka Karere bari butangire kuhakorera vuba bidatinze”.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubazaka agakiriro ko mu Karere ka Kayonza izasozwa itwaye asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO