Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka, yakira abo Banyarwanda ndetse ibatuza mu nkambi hirya no hino mu gihugu, ndetse mu gihe gito barubakirwa, batuzwa mu Turere bavukamo.
Tumwe mu Turere twashyize mu mihigo kubakira aba Banyarwanda ndetse hamwe na hamwe bigerwaho 100%.
N’ubwo iki kigorwa cyari inshingano z’ubuyobozi, hari aho bamwe muri aba Banyarwanda batujwe mu Kagari ka Buhabwa mu Karere ka Kayonza bavuga ko bagiye bacibwa amafaranga n’ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo bubakirwe.
Iyo uganiriye n’abatujwe mu Kagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi batashatse ko amazina yabo agaragazwa, bavuga ko kugira ngo bubakirwe hari amafaranga batangaga mu byiciro bitatu bacibwagwa n’Akagari ku buryo hari n’aho byabasabaga kugurisha ibiryo bahabwaga na MIDIMAR kugira ngo bubakirwe.
Umuturage umwe yagize ati “Twifashishije ibiryo bya MIDIMAR birimo ubuto na kawunga tukajya tubigurisha ku baturage kugira ngo batwubakire, twayahaga umuyobozi w’Akagari."
Undi ati “Iyo habaga hari bukorwe umuganda nibwo bayadusabaga bakatubwira ko utayatanga nta mufundi azabona imbere y’inzu ye kandi n’iyo hajyaga kuza abayobozi bacaga inyuma kuri tekiniki bakatubwira ibyo turi buvuge byiza bakanadusaba gufunga inzu zacu.”
Aba batujwe muri aka Kagari ka Buhabwa banavuga ko nyuma yo gucibwa amafaranga agera ku bihumbi 120 kugira ngo bubakirwe, baje gukurikirana uko bubakirwaga basanga hari abaterankunga batanga amatafari bubakishaga binyuze mu muganda.
Umunyamaba Nganshingwabikorwa w’Akagari ka Buhabwa, Fred Uwizeye, ahakana ibivugwa n’aba baturage, akavuga ko amafaranga batangaga bayahaga koperative y’abafundi iba muri ako Kagari.
Ati “Twagerageje kubahuza n’abashoboraga kubashakira amabuye tubazanira, ku buryo amafaranga bayahaga ba rwiyemezamirimo, uretse ko hari n’abatubwiraga ko abo bantu batabazi bakayaduha tukayabihera kugira ngo icyo gikorwa gikorwe neza”.
Yakomje ahakana ko ubuyobozi bw’Akagari ayobora bwafashe amafaranga y’aba birukanywe muri Tanzania, kuko ngo ikibazo cyabo muri rusange cyari kizwi ndetse akanashimangira ko ubwo Akarere ka Kayonza kasuzumaga imihigo iki kibazo nta cyagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO