00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Abayobozi bahishira abateka Kanyanga bikaba inzitizi mu kuyirwanya

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 9 August 2015 saa 04:49
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Kabura, mu Murenge wa Kabarondo, baratunga agatoki bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, kuba ari bo bahishira abenga ndetse bakanacuruza kanyanga.

Ibyo babitangaje nyuma y’aho polisi imennye inzoga za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bayenga, byafatiwe muri aka kagari.

Inzoga za kanyanga zamenwe zingana na litiro 90, litiro 5,250 bya merase yifashishwa mu kwenga izo nzoga, ingunguru 30 batekeragamo kanyanga, hanasenywa inganda 10 zenga kanyanga.

Ibi byangijwe byose bikaba byarafatiwe mu midugudu ibiri: Kagarama na Gasharu yombi yo mu Kagari ka Kabura.

Bamwe mu baturage batunga agatoki abayobizi b’inzego z’ibanze kuba ari bo bahishira abenga ndetse bakanacuruza kanyanga bagamije inyungu zabo bwite.

Abayobozi b'imidugudu banenzwe kudatanga amakuru yabenga kanyanga

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye ashyirwa mu Itangazamakuru yagize ati ”Ntabwo byumvikana ukuntu abantu benga ndetse bakanacuruza kanyanga bazi ko igira ingaruka ku buzima bw’abaturage, kandi n’abayobozi babareberera, byanze bikunze baba bahawe amafaranga maze bakabakingira ikibaba“.

Undi na we yunze mu ryamugenzi we agira ati ”Abayobozi ni bo batuma kanyanga idacika kuko bazi aho zicururizwa ndetse n’abazenga, ariko ntacyo bakora“.

Abo bayobozi bashinjwa kegenda bigiruntenge mu kurwanya abenga inzoga za kanyanga bo bavuga ko batinya ko bazabagirira nabi bakaba banabambura ubuzima bwabo mu gihe batanze amakuru bagafatwa dore ko ngo usanga abateka kanyanga baba bameze nk’ibyehe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yatangaje ko batakagombye gutinya abenga izi nzoga ahubwo ko bagomba gukora ubukangurambaga bagafatanya n’abaturage mu kurwanya abenga kanyanga.

Yagize ati ”abayobozi bagomba kubanza kwigisha abaturage babagaragariza ububi bwa kanyanga ahasigaye bose bagafatanya mu kuyirwanya burundu kandi byose birashoboka“.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emanuel Kayigi, avuga ko umuyobozi wese bizagaragara ko akingira ikibaba abenga inzoga za kanyanga, azahanwa by’intangarugero.

Ati ”Umuyobozi wese uzafatwa akingira ikibaba abenga inzoga zitemewe azajya ahanwa by’intangarugero bibere abandi isomo“.

Nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yayo 594, umuntu utunda, ucuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo kuva kumwaka umwe kugeza ku myaka itatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kubihumbi 50 kugeza kubihumbi 500.

Abazi amateka y’ahitwa Rundu, Rubira ndetse na Kabura ho mu Murenge wa Kabarondo bemeza ko iki kibazo cya kanyanga atari icya vuba dore ko abahatuye benshi usanga kwenga no gucuruza kanyanga barabigize umwuga n’ubwo polisi y’u Rwanda idahwema kubakurikirana bakanabihanirwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages