00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Bahangayikishijwe n’abajura batobora amazu ninjoro

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 20 September 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Abutuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa mugihe cya ninjoro, aho abajura batobora amazu bakiba ibikoresho biri munzu, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu gucunga umutekano ubwo bujura bugahagarara.

Ibi babitangaje ubwo polisi y’igihugu yerekaga itangazamakuru abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare mu bujura by’ibikoresho by’ikoranabuhanaga.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ubujura bumaze iminsi kandi ngo bukabije muri aka karere ka Kayonza aho abeshi bamaze kwibwa ibikoresho bitandukanye harimo iby’ikoranabuhanga, moto, amagare ndetse n’amatungo, ibintu bavuga ko bibasubiza inyuma mu iterambere.

Uwiragiye Charles Egide, utuye muri aka karere avuga ko yatewe n’abajura mu ijoro bagatobora inzu ye bakamwiba ibikoresho birimo televiziyo na lecteur[soma ligiteri].
Musafiri Oswald we avuga ko mu minsi ishize abajura bibye amatungo hafi yaho atuye bayasanze mu kiraro ndetse kugeza ubu bakaba bataramenya irengero ryayo.

Ishimwe Aline nawe utuye mu murenge wa Mukarange avuga ko umugabo we yibwe moto ndetse bidatinze nundi muturanyi we akibwa igare yakoresha mukazi kubunyonzi.

Umwe mu bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bujura ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto avuga ko yahuye n’umujura avuye kwiba mu gitondo akamutwara ndetse akanamufasha gushaka umuguzi wibyo yari yibye, yagize ati ” hari mugitondo ngiye ku kazi mpura n’umujura wari uvuye kwiba afite televiziyo na mudasobwa, ubwo nahise mushyira kuri moto mujyana no kumwereka umuguzi ampa amafaranga, nkaba nsaba bagenzi banjye kujya batwara abagenzi babanje kugenzura imitwaro bafite ndetse basanga ari abajura bakihutira gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano.“

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, IP Emanuel Kayigi, atangaza ko abatawe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

IP Kayigi akomeza avuga ko polisi y’igihugu itazihanganira uwari we wese ubangamira iterambere ry’abanyarwanda, avuga ko “polisi y’igihugu iri maso ntabwo tuzihanganira uwari wese ubangamira umutekano ndetse na gahunda za leta zigamije guteza imbere abanyagihugu.“

Aba bose bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bujura baramutse bahamwe n’icyi cyaha bahanwa hakurikijwe ingingo ya 302 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , aho iteganya igifungo guhera ku myaka itanu kugeza icumi ndetse n’ihazahu yikubye incuro 5-10 zibyo bibye.

Abagabo 5 bakurikiranweho gutobora amazu, bakiba ibya rubanda.
Uwiragiye Egide umwe mu baturage bibwe ibyuma bya muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages