Itsinda ryo ku rwego rw’igihugu risuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka 2012/2013 rirashima abakozi bakorera mu nzego zinyuranye mu karere ka Kayonza uburyo bw’imikoranire hagati yabo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Tumushime Francine, ubwo basuraga Akarere ka Kayonza ku wa 23 Nyakanga 2013, yatangaje ko Abakozi b’akarere ka Kayonza ndetse n’abafatanyabikorwa bafitanye imikoranire hagati yabo isobanutse.
Nk’uko tubikesha igitangazamakuru The News of Rwanda, Akarere ka Kayonza gashimirwa ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kuko kagaragaza udushya ugereranyije n’umwaka ushize. Tumushime agira ati “Akarere karahindutse cyane haba ku bakozi ubwabo, ibikorwaremezo, ariko by’umwihariko igikorwa cyo kurwanya isuri, ku buryo byahindutse ugereranyije n’umwaka ushize.”
Yanashimye ibikorwa remezo birimo amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi ndetse n’uburyo ubuhinzi bwatejwe imbere harwanywa isuri muri ako karere.
Bimwe mu byanenzwe ni imwe mu mihigo idasobanutse neza ku buryo bitoroshye kugira ngo umuntu yumve igiteganyijwe kugerwaho, nk’umuhigo wo gutanga ibyangombwa ku buryo utagaragazaga aho utangirira n’aho ugarukira. Hanenzwe kandi umuhigo wa Biogaz bari bari bahize, kuko n’ubwo wagezweho za biogaz zose zubatswe zidakora.
Akarere ka Kayonza kagiriwe inama yo kuzategura neza imihigo y’ubutaha, kugira ngo batazongera kugira itagaragaza neza intego zihari kuri buri muhigo, nk’uko byagaragaye muri imwe mu mihigo ya 2012/2013.
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba gatuwe n’abaturage bagera ku 258,606 ku buso bwa Kilometero kare 1,935. Kagizwe n’imirenge 12, utugari 50 n’imidugudu 421. Mu mihigo kahize mu mwaka 2012/2013 yagezweho nibura ku gipimo cya 95.3%.



















TANGA IGITEKEREZO