Bagurisha amasambu, imyaka, inka n’andi matungo magufi bashakisha amafaranga yo kwishyurira abana amashuri yisumbuye.

Igishengura umutima bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mukarange, ni uko ngo hari bamwe mu bana b’abakobwa badaha agaciro uko guhihibikana kw’ababyeyi babo bagatwara inda bakiri mu ishuri.

Ntawabyita icyorezo, ariko na none ngo muri uyu Murenge hari umubare munini w’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 20 batwaye inda biga mu mashuri yisumbuye batwite abandi babyaye.

Gakwaya Alphonse, ni umwe mu babyeyi watangarije IGIHE ko afite umukobwa watwaye inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yagize ati “Yiga mu mwaka wa mbere nagurishije inka kugirango nongeranye n’udufaranga nari mfite ndebe ko yakwiga uwo mwaka ukarangira, ageze mu wa kabiri igihembwe cya mbere imyaka twejeje yashiriye mu isoko, mu gihembwe cya kabiri bahise bamutera inda.Ubu amaze umwaka yicaye mu rugo dipolome ye yarayibonye.”

Kamashara Annette, nawe avuga ko umwana we w’umukobwa bamuteye inda ageze mu mwaka wa gatatu.

Yagize ati “Umukobwa wanjye bamuteye inda arangije umwaka wa gatatu, ikizami gisoza uwo mwaka yagikoze atwite inda nkuru. Nababajwe n’isambu yanjye nari mperutse kugurisha ngo ndamushakira amafaranga y’ishuri.”

Ababyeyi batandukanye bo mu Murenge wa Mukarange baganiriye na IGIHE, bavuga ko imwe mu mpamvu ituma abana babo batwara inda bakiri abangavu harimo irari n’agakungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yatangarije IGIHE ko iki kibazo atari akizi, ariko ngo birashoboka.

Yagize ati “Sinabihakana ariko kandi nta n’uwavuga ngo mu Murenge wa Mukarange hari umubare munini w’abana b’abakobwa bava mu ishuri kubera gutwara inda. Icyo tugiye gukora ni ukureba abana baba baravuye mu ishuri batwite, turebe n’ibigo bigagaho.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri uyu Murenge hari amashuri atandukanye y’ubumenyingiro, ku buryo umwana uvuye mu ishuri kubera impamvu runaka, ahita akomereza mu myuga.

Bashengurwa n'abakobwa babo baterwa inda bakiri mu mashuri
Bashengurwa n'abakobwa babo baterwa inda bakiri mu mashuri

[email protected]