Aba baturage batishoboye bashyikirijwe ububasha bagenewe na Diaspora kuwa 19 Ukwakira 2017.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, Jack Tutuba, yashimiye abanyarwanda baba mu Denmark ku nkunga batanga mu gushyira mu bikorwa inama za Perezida Paul Kagame, cyane cyane iyo kuba aba mbere mu kubaka igihugu yabahaye ubwo yari muri Rwanda Day iheruka.
Yagize ati “Muri za Rwanda Day, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mbashimiye uruhare rwanyu kandi nizeye ko bizafasha abaturage b’Akarere ka Kayonza kugera ku iterambere byihuse kuko bazaba bafite ubuzima buzira umuze.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Denmark, Christina Kananura, yashimangiye ko gufasha umuntu atari ukumushishikariza gushyira amaboko mu mufuka ahubwo ko akwiye gukora kugira ngo azifashe mu minsi iri imbere. Yanashimye Leta y’u Rwanda ikomeza gushaka icyateza imbere buri muturage.
Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bashimiye Abanyarwanda baba muri Denmark ku ruhare bagize mu kubafasha kwihuta mu iterambere, kuko babakuriyeho inzitizi ikomeye yo kubura uko bivuza.



















TANGA IGITEKEREZO