Kayonza: Habonetse imibiri 15 y’abazize Jenoside yari imaze imyaka 26 mu cyuzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Mata 2020 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020 mu cyuzi cya Ruramira giherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, hakuwemo imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari yarajugunywemo.

Iyi mibiri yakuwemo nyuma y’uko muri Mata umwaka ushize, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bagerageje gukamya amazi yo muri iki cyuzi ariko ntibikunde kuko hahitaga hagwa imvura nyinshi bikarangira iki gikorwa kitabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE ko habonetse imibiri 15 ariko igikorwa cyo gushakisha indi gikomeje.

Yagize ati "Bivugwa ko muri iki cyuzi hajugunywemo Abatutsi benshi, uyu munsi rero twakoze igikorwa cyo gushakisha imibiri twabonyemo 15. Tuzakomeza gushakisha kugeza igihe yose tuyibonye."

Gatanazi yavuze ko imirimo yo gushakisha imibiri muri iki cyuzi izakomeza kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ruramira, Nziyoroshya Elisa yavuze ko ari iby’agaciro kubona imibiri y’abatutsi bishwe urw’agashinyaguro mu 1994 ikajugunywa muri icyo cyuzi, ikomeje kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Icyuzi kiri gukurwamo imibiri cyifashishwaga mu kuhira ibihingwa birimo umuceri. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo imibiri y’abatutsi benshi.

Kuva mu 1994 kugeza ubu hamaze gukurwamo imibiri 53 gusa, mu gihe amakuru yatanzwe mu Nkiko Gacaca yavugaga ko hajugunywemo abasaga 3000.

Ku wa 6 Mata 2020 mu cyuzi cya Ruramira giherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, hakuwemo imibiri 15 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari yarajugunywemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .