00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza:Hashize imyaka ine abasaga 600 bategereje ingurane ku masambu yabo

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 10 February 2016 saa 06:31
Yasuwe :

Abaturiye igishanga cya Rugazi ya Kabiri, giherereye hagati y’Umurenge wa Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza, baratabaza inzego bireba kugira ngo umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi witwa RSSP utunganya ibishanga ubishyure ingurane ku masambu yabo, nyuma y’imyaka ine bategereje.

Abo baturage basaga 600 bavuze ko ubwo uyu mushinga watangiraga gutunganya ibishanga mu masambu yabo yari aherereye mu gishanga cya Rugazi II ndetse no ku bundi butaka bwari ku nkuka z’iki gishanga bungana na hegitare 180 mu mwaka wa 2012, bari bijejwe ko bazahita bahabwa ingurane ariko imyaka ine irihiritse ntakirakorwa.

Ubu butaka bakaba barabwatswe kugira ngo bubyazwe umusaruro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije muri RSSP.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 63 y’amavuko yavuze ko kuva yabarirwa ngo nta mafaranga na make yigeze ahabwa.

Ati "Batubaruriye hamwe n’abandi ariko icyaje kugaragara ni uko bamwe babishyuyeho macye ariko njye n’icyiciro cya mbere ntayo bampaye, nkibaza iherezo ry’ibi bikanyobera.“

RSSP yemera ko habayeho ubukererwe mu gutanga ingurane kuri aba baturage, ariko ngo barimo kurebwa uko iki kibazo cyakemurwa bitarenze mu mpera za Gashyantare 2016, nk’uko byemezwa n’Ushinzwe ibibazo by’abaturage no kubikemura muri uwo mushinga k’urwego rw’igihugu, Benjamin Murigande.

Yagize ati "Habayeho ikibazo cyo kwibeshya mu mibare bituma ibyari byakozwe bisubira inyuma ariko ubu ibaruwa yageze hano tugiye kubikora vuba ku buryo nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bazaba bamaze kwishyurwa bose.“

Ikibazo cyo gutinda gutanga ingurane ku baturage ahagiye gukorerwa igikorwa remezo runaka gikunze kugaragara muri iyo Ntara, aho abaturage bavuze ko hagakwiye kwigwa uko umuturage yajya abanza guhabwa ingurane ku mitungo ye mbere y’uko yimurwa, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bahura nabyo nyuma yo gukurwa mu masambu yabo.

Bamwe mu baturage bavuze ko gutinda guhabwa ingurane byabagizeho ingaruka zitandukanye
Hari amabaruwa atandukanye aba baturage bagiye bandikirwa n'inzego zinyuranye bagezemo
Iki nicyo gishanga cya Rugazi cyatunganijwe na RSSP ariko igatinda kwishyura abaturage ingurane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages