00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Imiryango 32 yari ituye nabi yatujwe mu mudugudu w’arenga miliyoni 500Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 March 2018 saa 06:38
Yasuwe :

Imiryango 32 irimo iy’ingabo zavuye ku rugerero, izamugariye ku rugamba n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kageyo uherereye mu Murenge wa Mwiri, wuzuye utwaye asaga miliyoni 512 n’ibihumbi 670Frw.

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2018, nibwo icyiciro cya mbere cy’inzu umunani zubatswe mu mushinga uzatwara asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda zatashywe ku mugaragaro. Izi nzu zubatswe ku nkunga y’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Ihuriro ry’amakoperative (RCA) n’abandi.

Kabalisa Bernadette, umubyeyi w’abana batandatu yatangaje ko akuwe mu bwigunge kuko yari abayeho nabi.

Yagize ati “Ntaho kuba nari mfite, nari mbayeho mu buzima bungoye bw’ ubukode. Ubu ndishimye birenze.”

Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uwo mushinga wo kubaka ayo macumbi harimo n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani zakusanyije inkunga zifatanyije n’Abanyarwanda babayo.

Yakomeje asaba abaturage gucunga neza izi nyubako bahawe. Ati “Murabona ko tuzitashye zisa neza, nimukanguke mukore kugira ngo ubuzima bwanyu bube bwiza. Ngira ngo uwaturuka kure akaza muri uyu mudugudu ashakisha abantu bifite, yaza hano. Mukore mube abakire muve mu cyiciro cya Kabiri […] izi nzu ntizikodeshwa, ntizigurishwa, ntizigwatirizwa muramenye. Hari ushobora kujya ku kabari akanywa avuga ngo mfite inzu ndayigwatira. Abayobozi n’abaturage muramenye muzacunge ntihazagire ubikora.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jaques Musemakweri, yabwiye abaturage ko Ingabo z’u Rwanda, ziri mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka uwo mudugudu, ko zidahera mu magambo ahubwo zerekana ibikorwa kandi ko bitagarukira mu Rwanda gusa.

Yavuze ko n’aho ziri mu butumwa bw’amahoro zibikora, anabasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye abatujwe mu mudugudu kubyaza umusaruro ibikorwaremezo birimo nk’amashuri bizafasha abana kwiga.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kageyo ugizwe n’inzu umunani, imwe iturwamo n’imiryango ine, buri imwe ifite ubwiherero, igikoni n’ubwogero bwayo; ufite ishuri, ivuriro, irerero ry’abana, ahafatirwa amazi n’ibindi.

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero ivuga ko mu gihugu hose hamaze kubakwa inzu zisaga 800 hirya no hino zituzwamo abagenerwabikorwa bayo.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufurukye Fred; Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine n'Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jaques Musemakweri bataha ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kageyo
Abatuye muri aka gace banafunguriwe ivuriro rito rya Rugeyo
Kabalisa Bernadette aha ikaze abashyitsi mu nzu yahawe
Kabalisa Bernadette yishimiye inzu yahawe
Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uyu mushinga
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jaques Musemakweri, yabwiye abaturage ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu bagize uruhare mu kubaka uyu mudugudu
Abayobozi batandukanye n'abaturage bateze amatwi impanuro zatangiwe muri uyu muhango
Imiryango 32 irimo iy’ingabo zavuye ku rugerero, izamugariye ku rugamba n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza yatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kageyo
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufurukye Fred, yasabye abatujwe mu mudugudu kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerejwe
Abana b'ababyeyi batujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kageyo bahawe n'irerero
Umudugudu watashywe ugizwe n'inzu umunani, imwe yatujwemo imiryango ine
Hari kubakwa izindi nzu mu mushinga wose hamwe uzatwara asaga miliyari ebyiri
Icyiciro cya mbere cy'inzu umunani z'Umudugudu cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 500Frw
Urugo mbonezamikurire rwubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kageyo
Hari kubakwa ikigega gifata amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages