Iyi gahunda yo gufasha abaturage bafite imibereho iri hasi yakozwe mu rwego rwo kubereka ko abanyapolitike batagomba kurangwa n’imvugo gusa, ahubwo bagomba kuyiherekesha n’ibikorwa, nk’uko byashimangiwe na Perezida w’ishyaka PSP, Phoebe Kanyange.
Phoebe Kanyange yongeyeho ko ishyaka rya politiki ritareba gusa inyungu z’abayoboke baryo, ko ahubwo rinareba inyungu za bose muri rusange, hagamijwe iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati:“Ni muri urwo rwego abo twateye inkunga tutigeze tunashaka kumenya imitwe ya politiki babarizwamo, dore ko hari n’abakecuru bashobora no kuba batayibarizwamo.
Ahubwo twasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Nyagatovu, Akarere ka Kayonza, buduha urutonde rw’abo babona bakennye ku rwego rwo kwishyurirwa ubwisungane mu buzima (Mituelle de Santé), ndetse n’urutonde rw’abahawe imifariso rwakozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge.”
Ku bijyanye na Mituweli, hishyuriwe imiryango 20. Kugurira abatishoboye imifariso byo byakozwe mu rwego rwo kurwanya Nyakatsi ku buriri. Umunyamabanga Mukuru wa PSP, Alphonse Nkuranga avuga ko hashize igihe Abanyarwanda bakomeje gutera imbere mu byiciro binyuranye by’ubuzima. Avuga kandi ko hari igihe cyageze barwanya amazu ya nyakatsi, ariko aho bigeze iyo nyakatsi ikaba igomba no gucika burundu mu bundi buryo bwose.
Alphonse ati "N’ubwo Nyakatsi y’isakaro yacitse, hari abakomeje gusasa ibyatsi, ibishangara, n’ibindi bidahesha Umunyarwanda agaciro, niyo mpamvu mu kuzamura imibereho myiza yabo, tunabafasha kurwanya nyakatsi yo ku buriri.”
Igikorwa cyo guha imifariso no kwishyurira ubwisungane mu buzima bamwe mu batishoboye bo mu Murenge wa Nyagatovu, Akarere ka Kayonza cyaje gikurikira amahugurwa y’abayoboke ba PSP aherutse kubera muri aka Karere kuwa 19 na 20 Ukuboza 2015, bigishwa amahame agenga ishyaka ryabo, ingangagaciro z’Umunyarwanda ukunda igihugu, kwihangira imirimo, kwitabira amatora no gutora neza.



















TANGA IGITEKEREZO