Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yifatanyije n’Itorero ry’Abangilikani muri icyo gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018, cyabanjirijwe no guha amata abana barenga ijana mu rwego rwo kurwanya ukugwingira.
Musenyeri Alexis Bilindabagabo uyobora Diyosezi ya Gahini, yabwiye IGIHE ati “Iyi gahunda igamije gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya Girinka Munyarwanda, aho tworoje aba baturage kugira ngo inka zizabafashe kubona ifumbire kandi inabafashe kwikura mu bukene.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yashimiye cyane umutima wo gufasha Itorero ry’abangilikani rigira mu kubaka igihugu.
Yakomeje agira ati “Ibanga Abanyarwanda tugendana abanyamahanga ryarabayobeye, ntarindi ni ubufatanye nk’ubu ngubu, aho inzego za leta zifatanya n’abanyamadini mu guteza imbere umuturage.”
Umwe mu bahawe inka witwa Twagiramutara Seraphine yavuze ko kumworoza bizamufasha gutera imbere akava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe arimo akajya mu cyisumbuyeho.
Yagize ati “Nari umukene cyane, nabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ntafite epfo na ruguru ndetse nta n’isambu yo guhinga ngira ariko ndishimye cyane kuko nabonye inka, ndizera ko hari intera ngiye gutera ku buryo n’icyiciro cya mbere nizeye kuzakivamo.”
Minisitiri Uwacu yibukije abaturage bagabiwe inka kuzifata neza bakazoroza n’abandi, bagatunga nsetse bagatunganirwa.



















TANGA IGITEKEREZO