Binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) mu mushinga wo gushishikariza abanyarwanda gusoma uterwa inkunga n’Ishami rya Leta zunze ubumwe za Amerika ry’iterambere (USAID), ku wa 10 Gicurasi 2013 mu Karere ka Kayonza mu ishuri ryisumbuye rya Ruramira hafunguwe isomerongendanwa rusange (Community Mobile Library) rizafasha abaturage n’abanyeshuri kubona ibitabo byo gusoma hagamijwe guteza imbere umuco wo gusoma.
Iryo somero rizajya riyoborwa n’abakorerabushake bazajya batorwa mu baturage; ririmo ibitabo 1200 byo gusoma bizwi ku izina rya “Roman/Novel”, ibitabo by’amateka ndetse n’ibivuga ku mateka y’u Rwanda bigaragara mu rurimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda.
Mu rwego rwo gufasha abaturage baturiye mu mirenge yegeranye n’ishuri rya Ruramira na bo bemerewe kujya gutiramo ibitabo byo gusoma.
Nkezabahizi Claude, umwe mu bashinzwe iryo somero avuga ko rizateza imbere umuco wo gusoma mu bato ndetse n’abakuze. Ati “iri somero ni iry’abanyeshuli bacu ndetse n’abaturage bose.”
Nkekabahizi avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kwigishanya gusoma bifashishije bimwe muri ibyo bitabo. Abantu bakuru bashobora gusomera abana ibitabo nabo bakababaza kubasomera, ndetse n’abatazi gusoma bashobora gusomerwa ibitabo babikorewe n’abana. Ababyeyi basabwa kujya bajyana abana babo mu isomero kugira ngo bazakure bafite umuco wo gusoma.
Andi masomero nk’iri yamaze gufungurwa mu turere twa Gicumbi, Bugesera, na Ngororero. Vuba aha andi arafungurwa mu turere twa Ngoma na Nyagatare. Intego ni uko kugeza mu mwaka wa 2016 amasomero asaga 80 azaba amaze gufungurwa mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO