00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Mucoma yaguwe gitumo ari kubaga imbwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 October 2023 saa 05:56
Yasuwe :

Nsengimana Gapira usanzwe ukora kazi ko kotsa ‘brochettes’ no kuzigurisha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yaguwe gitumo ari kubaga imbwa ndetse zimwe munyama zazo yatangiye kuzotsa.

Uyu mugabo yaguwe gitumo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira mu 2023.

Nsengimana n’uwari urimo kumufasha kubaga imbwa bagifatwa bahise bemerera inzego z’umutekano n’abaturage bari aho ko n’ubusanzwe inyama yari amaze igihe acuruza ari iz’imbwa anabisabira imbabazi.

Abaturage babwiye IGIHE, ko bakeka ko benshi muri bo baryaga imbwa bitewe n’uko uyu mugabo hari ba mucoma benshi biganjemo abakora mu tubari yagemuriraga inyama.

Karinda Olivier yagize ati “Aha ino hafi y’abantu bose birira za ‘brochettes’ birashoboka ko twaririraga imbwa nonese ko hafi ya ba mucoma bose ariwe wabagemuriraga inyama, ubwo se urumva atari imbwa yabahaga bose?”

Yakomeje avuga ko yifuza ko uyu mugabo akurikiranwa bitewe n’uko yabagaburiraga imbwa ababwira ko yotsa ihene.

Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yagakwiriye kubiryoza ni gute agaburira abantu imbwa se, gusa ibi bintu bireze ino i Kayonza pe inzego zibishinzwe zagakwiye kubihagurukira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Mukarange, Alphonse Ngarambe, yemereye IGIHE koko ko uyu mugabo yafashwe ari kubaga imbwa.

Yagize ati “ Nibyo koko uwo mucoma yafashwe ari kubaga imbwa.”

Yongeyeho ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ndetse afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.

Amakuru agera ku IGIHE ifite ni uko hari n’umuturage ubu uri kuvuga ko yabuze imbwa ye mbere y’uko uyu mugabo atabwa muri yombi ndetse yifuza ko ayimwishyura kuko akeka ko ariyo yafashwe ari kubaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages