Ni mu gihe hirya no hino ku Isi usanga abantu benshi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, bakawishimira bahana impano zitandukanye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bayitangarije ko nta cyo biteguye ku munsi mukuru wa Noheli ahubwo ko bo bazizihiza umunsi mukuru w’ubunani.
Salomon Rwakana, utuye mu Murenge wa Nyamirama, yavuze ko Noheli ari umunsi mukuru w’abana naho ubunani ukaba umunsi mukuru w’abakuze. Ku bwe ngo azizihiza ubunani kuko yamaze gukura.
Yagize ati “Njye nta bwo njya nizihiza umunsi mukuru wa Noheli kuko uyu munsi ni uw’abana nibo baba bishimira mugenzi wabo wavutse.Naho njye nzizihiza ubunani kuko mba nishimira ko Imana yandize nkaba ngejeje ku mpera z’umwaka ndi muzima. Icyo gihe njya mu kabari ngasangira agacupa n’inshuti zanjye tukishimira ko turangije umwaka turi bazima”.
Naho Grace Mukaruziga we yagize ati “Kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli bigomba kuba itegeko kuko ari umunsi umwami aba yatuvukiye tugomba kuwizihiza nk’abizera Imana. Kuri uwo munsi iwanjye mu rugo ndateka nkasangira n’abana banjye ngasura n’inshuti tukishimana, hari nk’abo mba ntaheruka kubona nabo ubwo nkajya kubasura”.
Nyamara n’ubwo aba baturage bose badafata umunsi mukuru wa Noheli kimwe, icyo bahuriraho ni uko usanga bemera ko ari umunsi umukiza yavukiyeho bakaba bavuga ko bawemera nk’uko babibwiwe kuva bakiri abana.
Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu cyangwa Yesu Kirisitu, ukaba wizihizwa mu mpera z’umwaka tariki ya 25/12 buri mwaka, naho ubunani bukizihizwa mu ntangiriro z’umwaka tariki ya 1/1 buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO