Umugabo witwa Sebuhoro Daniel y’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi, Umudugudu wa Kabuye, Akarere ka Kayonza, arakekwaho kwica umugore we Zawadi Marie Claire w’imyaka 24 n’umwana w’amezi 3 witwaga Muhawenimana Aline mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2013.
Amakuru dukesha Akarere ka Kayonza, avuga ko Mukawemeye Elivania umukecuru ubyara Sebuhoro Daniel utuye iruhande rw’urugo rwa Sebuhoro yavuze ko yabonye umuhungu we nijoro agiye hanze arimo kuvirirana nyuma y’urupfu rw’umugore we numwana nawe, nawe agahita yitera icyuma mu rubavu.
Mukawemeye yihutiye kujya kubaza umugore w’uyu mugabo ikibaye, kandi nta muntu yumvise ataka, asanga we n’umwana bapfuye bigaragara ko batemwe n’umuhoro mu mutima.
Uyu mukecuru yagize ati “Umwana wanjye yari afite ikibazo cyo mu mutwe, aho yafashwe n’indwara yo kujunjama, agahagarara ntavuge. Yirirwaga anyagirirwa mu muhanda, na nijoro akarara ahagaze. Nabibwiye se kuko tutakibana, ntiyagira icyo abivugaho.”
Shema Vincent, Umuyobozi w’akagari avuga ko abaturage benshi bavugaga ko ngo se wa Sebuhoro amuteza amahembe akaba ariyo yamusarishije, ariko uyu musaza Karekezi Celestin (se) akabihakana, anavuga ko uburwayi bw’umuhungu we atari abuzi.
Abandi baturage nabo bavuga ko ibi byamufashe guhera mu Kwakira 2012, nyuma gato yo kubagwa mu bitaro bya Rwinkwavu, agakurwaho ubugabo kubera ko bavuga ko yari yari arwaye imisuha. Ngo bakeka ko aribyo byaba byaramuteye icyo kibazo.
Mugabo John, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, yasabye abaturage kujya babona ikibazo nk’iki bakihutira kubimenyesha ubuyobozi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi nk’izo.
Uyu muryango wari ufite abana batatu, abandi babiri bari baraye kwa nyirakuru baturanye, ari cyo gishobora kuba cyabakijije, nk’uko abaturage babivuga.
Ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, umurambo wa nyakwigendera n’uw’umwana yahise ijyanwa kwa muganga gukorerwa ibizami ikaza gushyingurwa nyuma, Sebuhoro Daniel nawe yajyanwekuvuzwa.
Foto: Nyirabera C.



















TANGA IGITEKEREZO