00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Ubuyobozi n’abahinzi b’ibigori ntibavuga rumwe ku mpamvu ibatera igihombo

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 4 August 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Kayonza barinubira ko bahinga ndetse bakeza ariko umusaruro wabo ukabura uwawubagurira kugeza n’aho wangirikira, ubuyobozi bukavuga ko igihombo bagiterwa no kuba batajya bahunika kandi bafite ubuhunikiro.

Abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bibaca integer, kuko bibatera igihombo mu buhinzi bwabo, ku buryo n’amafaranga bashora mu buhinzi batayagaruza kubera kubura isoko kandi barakoresheje ifumbire n’imbuto bibahenze.

Umwe muri bo yagize ati “Ifumbire ya DAP ni amafaranga 470 ku kilo, urée ni 410 n’imbuto ikagura 350 ku kilo, twajya kugurisha tukagurisha ku 120 ku kilo kimwe, ubwo umuhinzi yazagira iterambere rihe?”

Ngo bahinga bibahenze mu kugurisha bagahabwa urusenda

Aba bahinzi b’ibigori barifuza isoko ryabagurira umusaruro nibura ku mafaranga 250 cyangwa 300 ku kilo dore ko imbuto baba bayiguze 350 ku kilo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John ntiyemeranya n’abo bahinzi, avuga ko nubwo abaguzi baje bakererewe umusaruro wose waguzwe.

Yagize ati “Bakimara gusarura wasangaga igiciro kiri hasi, twakoze inama tuzana abaguzi batandukanye nubwo baje bakererewe ariko umusaruro wose barawuguze.’’

Yakomeje ashinja aba baturage kwanga guhunika bakagurisha bahomba, akabasaba guhunika kuko bafite ubuhunikiro.

Izi nama z’Umuyobozi abahinzi bazibona mu bundi buryo kuko bivugira ko igihombo ahanini gituruka mu kutagira isoko bakagurisha umusaruro wabo ku bamamyi bagirango bishyure imbuto n’ifumbire.

Ikindi ni uko basanga guhunika bitaborohera kuko bisaba guhungira kandi ku masoko yo mu Rwanda nta miti yizewe yagenewe guhungira imyaka iri mu buhunikiro kugirango biyirinde kwangirika. Kugeza ubu abenshi bakoresha urusenda, ivu n’ibindi nubwo nabyo bitayibuza kwangirika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages