00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umugabo yishe umwana we amuziza kwanga guteka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 February 2018 saa 01:54
Yasuwe :

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 59 wo mu Murenge wa Ndego ho mu Karere ka Kayonza yaraye yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 amuziza ko yamubwiye guteka akabyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Théobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yari avuye ku ishuri se amusabye guteka arabyanga ahita amwica.

Yagize ati “Uwo mwana yitwa Uwase Béatrice yari afite imyaka 15, se yamutegetse guteka abyanze aramukubita bimuviramo urupfu nyuma y’amasaha ane.”

Umugabo wihekuye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndego muri Kayonza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu.

CIP Kanamugire yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda gukubita yaba umwana n’umuntu mukuru kuko bitemewe, abasaba kujya babacyaha aho kubakubita.

Ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Umugabo w'i Kayonza yishe umwana we amuziza kwanga guteka/ Ifoto yakuwe kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages