00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umusore yarohamye mu cyuzi ahita apfa

Yanditswe na

Besabesa Mivumbi Etienne

Kuya 13 July 2015 saa 02:06
Yasuwe :

Mutuyimana alias Gipiki uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Gitara, Umurenge Kabare, yarohamye mu cyuzi cyifashishwa mu kuhira imyaka y’imusozi ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Dusingizemungu Alfred, avuga ko uyu musore yarohamye ubwo yari yoherejwe kuvoma agezeyo akabanza koga maze ahita arohama.

Yagize ”Twamenye ko hari umusore wari wagiye kuvoma warohamye mu idamu (icyuzi) ikoreshwa buhira imyaka imusozi, tugerayo dukomeza kumushakisha ariko tuza gusanga yapfuye.”

Uyu muyobozi akaba asaba ababyeyi kujya birinda kohereza abana ahantu nk’aho hashobora gutuma babura ubuzima bwabo, ndetse bagakomeza kubabuza kujya bogera mu mazi yose babonye.

Si ubwa mbere muri aya mazi hatoragurwamo umurambo dore hari nundi mugabo wigeze kuhiyahurira agapfa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages