00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Urukiko rwahanishije igifungo batandatu bashinjwa kwica inyamaswa muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 November 2018 saa 08:45
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu abagabo batandatu bahamwe n’icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa no kwica inyamanswa zo muri Parike y’Akagera.

Kuri uyu wa Kane nibwo urukiko rwasomeye urubanza mu ruhame ku biro by’Umurenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza, aho abaregwa bose uko ari umunani bari bahari, babiri muri bo bagirwa abere.

Umucamanza yashingiye ku kuba ababuranye bose baremereye urukiko, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ko binjiye muri parike nta ruhushya bahawe, banagerayo bagakoresha imitego, amacumu n’imihoro mu kwica inyamanswa zirimo isatura, Impala n’imbogo babigambiriye kandi babishaka.

Ibi byaha bakaba barabikoze muri Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka.

Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku biteganywa n’iteka rya Minisitiri w’ibidukikije ryo muri 2008 rigaragaza urutonde rw’inyamanswa zikomeye, hashingiwe kandi ku biteganywa n’itegeko nimero 48/2018, rigena ibidukikije, abagabo batandatu bahamwe n’ibyaha byo guhiga, kugurisha, gukomeretsa no kwica inyamanswa zo muri parike y’Akagera.

Ibi byatumye rubahanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda buri wese.

Urukiko rwategetse ko abandi babiri baregwanaga n’aba bahita barekurwa nyuma y’isomwa ry’urubanza kuko basanze ibimenyetso byose bitabahama.

Umwe mu bahise barekurwa witwa Ahizangeza uzwi nka Muyango, yabwiye itangazamakuru ko ibyumweru birenga bibiri amaze muri gereza bimuhaye isomo.

Ati “Ni isomo rikomeye nkuye muri gereza ntabwo nzongera gukinisha no gutekereza guhiga inyamanswa yewe nimbona n’uwubitekereza nzamukangurira kubireka kuko nta keza kabyo uretse kwikururira gufungwa.”

Urubanza rwasomewe mu ruhame mu cyumba cy'Umurenge wa Kabare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages