Amakuru dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Dusingizemungu Alfred, yemeje ko uyu mugore yari afatanyije n’umugabo we, Bikorimana Muzungu, barimo guteka Kanyanga, agiye kwenyegeza umuriro iyo ngunguru ihita imuturikana acika akaguru bidatinze ahita apfa.
Yagize ati “Yaturikanywe na Kanyanga ubwo yarimo yenyegeza umuriro ahita apfa, ndetse n’umwana we arakomereka bikomeye ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu ariko uwo mwana arimo koroherwa.”
Dusingizemungu akomeza asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abateka Kanyanga bagakumirwa hakiri kare kuko igira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abaturage.
Ati “Akenshi abaturage bayinyweye ni bo usanga bakoze urugomo cyangwa bafashe kungufu.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ushingurwa mu gihe polisi yo ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane irengero rya Bikorimana, wahise atoroka, atabwe muri yombi.


















TANGA IGITEKEREZO