Nyuma yo kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard yatawe muri yombi.
Kayumba Bernard yatawe muri yombi n’abapolisi ku gicamunsi cy’uyu wa 9 Mutarama 2015 nk’uko abari bari aho yafatiwe babitangarije IGIHE.com.
Muhire Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yatangarije IGIHE.com ko ayo makuru yayumvise atyo, ariko akaba nta bindi byinshi ayazi ho kuko yiriwe mu yindi mirimo.
Iki gisubizo gisa n’icyo twahawe kandi n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’Ubukungu mu iterambere, wavugaga ko we yiriwe mu biro, akaba nta makuru afite ku wahoze amukuriye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE.com ko Kayumba koko ari mu maboko ya Polisi, akurikiranyweho kunyereza umutungo wa rubanda wari ugenewe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante).
SP Hitayezu yagize ati "Ni byo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ari mu maboko ya Polisi, turimo kumukurikirana kimwe n’uwahoze ari uwa Nyamasheke, ku bikorwa byo kunyereza umutungo wa Mutuelle de santé (Ubwisungane mu kwivuza).”
Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Habyarimana wahoze ari Umuyobozi wa Nyamasheke we batari bamuta muri yombi, ko ariko bombi barimo kubakoraho iperereza bagendeye ku makuru yagiye ava muri za Audit (igenzura) zakozwe.
Hari amakuru avuga ko Habyarimana Jean Baptiste yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guhunga, ariko SP Hitayezu adutangariza ko we bari kumukoraho iperereza gusa bataramuta muri yombi.
Kayumba kimwe na Habyarimana beguye ku mirimo ya bo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2015 nyuma y’aho Karongi isubiye inyuma mu mihigo, ikava ku mwanya wa mbere ikaba iya 11.
Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, Guverineri w’Intara y’Uburengerezuba Mukandasira Caritas yavuze ko igenzura bise ‘Operation Jabo’, bitiriye Jabo Paul Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara, ryagaragaje ko Akarere ka Karongi katahuwemo igihombo cya miliyoni ziri hagati ya 400 na 300, ari na cyo cyahise gikekwa nk’impamvu nyamukuru y’iyegura rya Kayumba.



















TANGA IGITEKEREZO