Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bo mu muryango we, yemeje ko uwo mukambwe (atazi neza imyaka) yatabarutse, bakaba barimo gutegura uburyo bwo kumuzana agashyingurwa mu Rwanda.
Kayumba azwi mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’Abanyamakuru, aho yahoraga yemeza ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwuharirizwa n’ubwo hatabura bamwe bahutazwa.
Mu cyo ku wa 10 Ukwakira 2011 yagize ati “N’ubwo nta byera ngo de, uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bugerageza kubahirizwa uko bishoboka ugereranyije n’ibindi bihugu, harimo n’ibyo tuvuga ngo byateye imbere cyane.”
Ikindi azwiho nuko yagaragaje ko komisiyo yari abereye visi perezida ndetse n’igihugu bitemera abashaka gushakana bahuje igitsina.
N’aho mu Ugushyingo 2011 bwo yagize ati “Ni ikibazo gikomeye! Aho gikomereye rero ni uko hari ibihugu bimwe byabifashe nk’uburenganzira bwabyo, ariko mu masezerano mpuzamahanga harimo ingingo zirebana n’uburenganzira mbonezamubano na politiki zivuga ko ibintu byose bishobora kubangamira indangagaciro z’igihugu cyangwa za sosiyete bigomba guhanwa n’amategeko ndetse no mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda birateganyijwe”.
Kayumba yakoreye leta y’u Rwanda mu mirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Byumba, aza kuba komiseri muri komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.
Tariki ya 16 Mutarama 2003 yatowe bwa kabiri n’Inteko Ishinga Amategeko kongera kujya mu bakomiseri barindwi bagize Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, icyo gihe akaba yari yagize amajwi 100%.
Iyo Komisiyo ivugwa mu masezerano ya Arusha, abakomiseri bayigize bakaba baratangiye gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku ya 24 Gicurasi 1999 ifite igihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Mbere yo guhabwa iyi mirimo yabaye umukada wa FPR Inkotanyi, mbere y’uko ava mu Burundi aho yari yarahungiye, akahaba umwarimu w’ishuri ryisumbuye (Ecole Secondaire Libre) rya Bujumbura ryizemo Abanyarwanda benshi, nyuma aza no kuribera umuyobozi.
Yashakanye na Kayumba Immacule wigeze kuba Minisitiri w’Ubwikorezi n’itumanaho mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma aba Senateri.
Asize abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa.
Deus Ntakirutimana
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO