00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazungu yongerewe igihe cyo gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 October 2023 saa 02:43
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa Gatanu rwategetse ko Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14, akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje ndetse ko bugishakisha imyirondoro y’abakorewe ibyaha.

Ubwo yabazwaga n’umucamanza ku cyo yavuga ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba ari byo bizatuma haboneka ibindi bimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Dennis akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwategetse ko Kazungu Dennis akomeza gufungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages