00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abapolisi basaga 90 bafashwe na cholera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2017 saa 09:20
Yasuwe :

Abapolisi bagera kuri 95 muri Kenya bajyanywe mu bitaro aho bari kuvurwa icyorezo cya Cholera cyabibasiye.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abo bapolisi bafashwe nyuma yo gufata amafunguro kuri kantine (Canteen) yabo.

The East African yanditse iyi nkuru ivuga ko abagera kuri 59 bari mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Nairobi mu gihe abandi 36 nabo byemejwe ko bafashwe nayo.

Ni bamwe mu bapolisi bagera kuri 430 bari bashyizwe ku Rukiko rw’Ikirenga ahagombaga gusuzumirwa ibyabaye mu matora no gufata icyemezo kuwa Gatanu. Babaga muri Hotel yitwa Multimedia University Hotel iri ahitwa Rongai, nko mu birometero 17 mu majyepfo ya Nairobi.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’indwara muri Kenya, Dr Ralph Muli, yavuze ko abarwaye batanduriye muri iyo hoteli.

Yagize ati “Abo barwaye ntabwo banduriye muri hoteli ya Multimedia kuko bafashe ifunguro ryabo rya saa sita hanze. Iperereza ryagaragaje ko abo banduriye muri kantine ya Polisi.”

Kugeza ubu iyo kantine yabaye ifunzwe by’agateganyo, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Cleopa Mailu, yavuze abo bapolisi batarembye.

Dr Mailu yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba iyo kantine ifite serivisi zo kugaburira abantu benshi ibyo kurya.

Yavuze ko iyo Minisiteri yatangaje ko hakomeje kugaragara ibindi bimenyetso by’indwara ya Cholera.

Indwara ya Cholera yagaragaye bwa mbere i Nairobi ku wa 19 Gicurasi,isanganywe 56.

Umwe mu bapolisi wanze ko izina rye rimenyekana yavuze ko bariye ubugari n’inyama ku wa Gatandatu, batangira kuribwa mu nda nimugoroba.

Abaganga bita kuri umwe mu bapolisi bafashwe na cholera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages