00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abatuye i Nairobi bifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda ngarukakwezi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 January 2018 saa 07:34
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi mukuru w’intwari z’igihugu; Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Nairobi; yateguye umuganda ngarukakwezi witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Kenya.

Abagera kuri 200 bitabiriye uyu muganda wabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2018, aho bakoze isuku ku cyicaro cya Ambasade giherereye ku muhanda wa Limuru mu gace ka Gigiri.

Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Nairobi, ku bufasha bujyanye n’ibikoresho bwatanze ndetse n’abaturage ba wo bawitabiriye ari benshi.

Ati “Twishimiye gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda baba Nairobi muri iki gikorwa, ariko by’umwihariko twemeranyije n’ubuyobozi bw’umujyi ko iki gikorwa kizagera ku ntego zacyo, igihe kizaba gikozwe ku bufatanye nabwo.”

Yakomeje asobanura ko Umuganda ari ibikorwa by’isuku byatangijwe mu 2004 kandi byafashishe u Rwanda kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibidukikije wari uhagarariye Guverineri wa Nairobi, David Makori, yashimiye ambasade kuba yateguye igikorwa nk’iki, avuga ko biteguye gukorana nayo kugira ngo uyu mujyi urusheho gusa neza.

Yakomeje avuga ko Guverineri w’Umujyi wa Nairobi ashyigikiye cyane iki gikorwa ndetse buri kwezi bakazajya bategura insanganyamatsiko ku bidukikije, ubundi bagahamagarira abaturage bose kwitabira ibikorwa by’isuku.

Abanyarwanda baba muri Kenya nabo bagaragaje ko bishimiye kwitabira umuganda, aho Lorna Nshuti w’imyaka 10 yavuze ko yanezejwe no kuba atasigaye mu rugo mu gihe abandi bari mu gikorwa cy’ingenzi nk’iki, ahamya ko atazajya abura na rimwe keretse gusa igihe ari ku ishuri.

Gigiri ahahereye Ambasade y’u Rwanda ni agace kabarizwamo ishyamba ryitwa Karura, riza mu manini agaragara mu Mujyi wa Nairobi.

Abayobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri Kenya bari mu muganda
Amb. Kimonyo nawe ari mu baturage bitabiriye uyu muganda uba mu mpera z'ukwezi
Bakoze ibikorwa by'isuku kuri Ambasade y'u Rwanda mu Kenya
Nyuma y'umuganda, Amb. Kimonyo yashimiye abawitabiriye bose
Uretse ibikorwa by'isuku, uyu muganda wanaranzwe no gutera ibiti
Urubyiruko narwo ntirwasigaye inyuma
Uyu muganda witabiriwe n'ingeri zose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages