Ayo mafaranga yose byayasabye bifite intego zo kongera umuvuduko mu mishinga igamije iterambere ry’ibikorwa remezo, u Rwanda na Kenya bikaba aribyo byatse menshi.
Iyi Banki ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari enye z’amadolari ya Amerika, yahaye ibihugu binyamuryango, inguzanyo z’asaga miliyari 2.62$, biro y’inama yayo yemerera ibihugu bya EAC miliyari 1,651$ bishora mu mishinga igamije iterambere.
Kenya niyo yagujijemo inguzanyo nini ingana na miliyoni 651.8$, ikurikirwa n’u Rwanda rwagujijemo miliyoni 361.02$, Uganda iguzamo miliyoni 226.83$, Tanzania iguzamo miliyoni 191.67$ mu gihe u Burundi aribwo bwagujijemo make, miliyoni 26.13$.
Kenya iheruka gufatamo kandi inguzanyo y’igihe gito ya miliyoni 250$, kuri ubu irimo umwenda rusange ungana na miliyoni 402.3$ igomba kuba yishyuye bitarenze Nyakanga umwaka utaha.
Mu mwenda wose u Rwanda rufite, rurateganya kwishyura miliyoni 291.9$ mu myaka ibiri iri imbere.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rubarizwamo byiyemeje ko amadeni yabyo adakwiriye kurenga 50 % by’umusaruro mbumbe (GDP). Banki y’Isi iteganya ko amadeni y’u Rwanda azaba ageze kuri 47.1 % bya GDP mu mwaka wa 2018, agere kuri 48.7 % muri 2019.
Nk’uko The East African yabitangaje, hari miliyoni 350$ iyi banki yagurije u Rwanda, ruyashora mu mushinga wo gutunganya uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rushobora gutanga Megawatt 80, ukaba umwe mu yo ruhanze amaso izongera ingufu z’amashanyarazi ku kigero cya 40%.
Uganda yateganyaga kwishyura miliyoni 108,8 z’amadolari mu mpera z’uyu mwaka, gusa ngo hari miliyoni 226.83$ yagurijwe ntiyayakoresha icyo yayagurije.
Iki kinyamakuru kivuga kandi ko Uganda nayo iteganya kuguza izindi miliyoni 350$ izifashisha mu kuvugurura ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu kwezi gushize, Tanzania yagujijemo miliyoni zisaga 400$ izifashisha mu kubaka umuhanda wa gariyamoshi n’uruganda rutunganya Gas, gusa mu myaka ibiri iri imbere iki gihugu kikaba giteganya kwishyura miliyoni 40.1$ mu mwenda wose wa miliyoni 154.08$ gisigayemo.
Ubwo yari muri Tanzania mu kwezi gushize, Perezida wa TDB, Admassu Tadesse, yashimye ubushake iki gihugu gifite mu kwagura imishinga y’iterambere ryacyo irimo iy’amabanki, ubuhinzi, inganda n’ibikorwa remezo.



















TANGA IGITEKEREZO