Umtangabuhamya wafatwaga nk’uwimena mu rubanza rwa Visi perezida wa Kenya,William Ruto, ukurikiranweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabya (ICC), uruhare mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2007 zaguyemo abasaga 1000, yasanzwe mu mugezi yapfuye.
Umurambo wa Meshack Yebei, wikoreraga ku giti cye, wabonetse ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2015, ariko akaba yari yaraburiwe irengero mu mpera z’umwaka ushize wa 2014.
Inkuru ya Le monde ivuga ko umubiri w’uyu mugabo ugaragaraho ububabare bukabije, wakuwe mu mugezi uherereye mu birometero 300 mu burengerazuba bwa Nairobi.
Abishe uyu mugabo ntibaramenyekana, ariko Umushinjacyaha wa leta ya Kenya, yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubu bwicanyi, bashyikirizwe ubutabera.
Abatangabuhamya muri uru rubanza ICC iregamo abayobozi bakuru, bakunze guterwa ubwoba, abandi bagafatwa ku munwa hifashishijwe ruswa, kugeza ubwo uru rukiko rwanzuye ko rutazaburanisha Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, kubera kubura ibimenyetso bifatika.



















TANGA IGITEKEREZO